Inama y’abakuru b’ibihugu na guverinoma 20 bikize kurusha ibindi ku isi, G-20, izaterana kuwa gatanu no kuwa gatandatu mu mujyi wa Osaka mu Buyapani. Aba mbere batangiye kuhagera. Ku ruhande rwayo, inama izarangwa cyane cyane n’ibiganiro byihariye hagati y’abategetsi batandukanye.
Bityo, perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump, azaganira by’umwihariko na bagenzi be umunani batandatukanye. Barimo perezida w’Ubushinwa Xi Jinping na perezida w’Uburusiya Vladimir Putin. Bazibanda ku ntambara y’ubucuruzi ikaze hagati y’Ubushinwa n’Amerika, ibihugu bya mbere bikize ku isi, n’ibibazo by’umutekano cyane cyane mu Burasirazuba bwo hagati, Siriya, Irani, na Koreya ya ruguru.
Ku birebana na Koreya ya ruguru, ibiganiro Trump-Xi bizaba nyuma y’uruzinduko rw’akataraboneka mu myaka 14 ishize perezida w’Ubushinwa akubutsemo i Pyongyang. Ababikurikiranira hafi bemeza ko uru ruzinduko rugamije kwereka Amerika ko Ubushinwa ikiri inshuti magara ya Koreya ya ruguru, bityo ko ntagishobora gukorwa Ubushinwa butabyemeye. Xi Jinping ashobora kuzasaba Donald Trump kudohora igitutu Amerika ishyira kuri Koreya ya ruguru.
Nyuma y’inama ya G-20, Trump azajya i Seoul kuganira na mugenzi we wa Koreya y’epfo, Moon Jae-in, ku kibazo cy’intwaro za kilimbuzi za Koreya ya ruguru.
Kuri Irani, ababisesengura bemeza ko impaka zizaba zishyushye hagati ya Leta zunze ubumwe z’Amerika n’Arabia Sawudite, ihora ihanganye na Irani, no hagati y’Amerika n’Abanyabulayi, Ubushinwa n’Uburusiya, bashaka guhosha amakimbirane akomeje kuzamuka hagati ya Irani n’Amerika.
Minisitiri w’intebe w’Ubuyapani, Shinzo Abe, nawe yakiriye inama ya G-20 akubutse i Teherani kugerageza gucubya uwo mwuka mubi. Ariko ntibyamuhiriye ariko kubera ibitero byibasiye amato manini cyane atwara peteroli mu kigobe cya Oman. Amerika irega Irani ko ari yo yabikoze ariko Irani irabihakana. Ejobundi kuwa mbere, Amerika yafatiye ibindi bihano bikaze Irani, bituma Irani ivuga ko “ibi bihano bishya bifunze burundu amayira yose ya dipolomasi hagati ya Irani na Leta zunze ubumwe z’Amerika.”
Mu batumiwe muri iyi nama ya G-20 atari abanyamuryango, minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubuyapani iratangaza ko barimo abakuru b’ibihugu babili b’Afrika: Abdel Fattah El-Sisi wa Misiri nka perezida w’Umuryango w’Afrika yunze ubumwe, na Macky Sall nka perezida wa NEPAD (New Partnership for Africa’s Development). Perezida wa gatatu w’Afrika uzaba uri mu nama ni Cyril Ramaphosa w’Afrika y’Epfo. Ariko igihugu cye ni umunyamuryango wa G-20.