Umuyobozi w’ingabo za Leta zunze ubumwe z’Amerika zishinzwe Uburasirazuba bwo hagati yasabye abasilikali ibihumbi b’inyongera bo kohereza mu karere. Uyu munsi, arajya kubisobanurira perezidansi White House.
Ijwi ry’Amerika ryabimenye ribibwiwe n’abayobozi bo mu gisilikali batashatse ko amazina yabo atangazwa. Naho Pentagon, minisiteri y’ingabo z’Amerika, yirinze kugira icyo ibivugaho. Umuvugizi wayo, Commander Rebecca Rebarich, yashubije, ati: “Ntacyo tujya tuvuga ku migambi yo kongera abasilikali aha cyangwa hariya.”
Aya makuru avuzwe mu gihe umwuka mubi hagati ya Irani na Leta zunze ubumwe z’Amerika udasiba kwiyongera. Ariko mu cyumweru gishize, Perezida Donald Trump yabwiye minisitiri we w’ingabo, Patrick Shanahan, ko adashaka kurwana na Irani.