Urubanza rw'Abishe Sendashonga Ruzasubirwamo muri Kenya?

Madame Cyrie Sendashonga

Madame Cyrie Nikuze Sendashonga, umufasha wa nyakwigendera Seth Sendashonga, wahoze ari Minisitri w’Ubutegetsi bw’Igihugu mu Rwanda, yandikiye leta ya Kenya ayisaba kongera gukurikirana abakekwaho kwica umugabo we.

Iyo baruwa yasohotse kuri uyu munsi imyaka 21 yuzuye Seth Sendashonga arasiwe i Nairobi, umurwa mukuru wa Kenya.

Hashize imyaka 18 urukiko rukuru rwo muri Kenya rurekuye abakekwagaho ubwo bwicanyi kubera ko nta bimenyetso bihagije byagaragaye byatuma bakurikiranwaho icyo cyaha.

Madame Sendashonga avuga ko yandikiye ubutegetsi bwa Kenya kubera ko habonetse ibimenyetso bishya. Arasaba ko byakurikiranwa.

Your browser doesn’t support HTML5

Ikiganiro na Madam Sendashonga