Komite ya Sena y’Amerika igenzura inzego z’iperereza yahamagaje umuhungu mukuru wa Perezida Donald Trump ngo azaze kuyitaba. Irashaka kumva Donald Trump Jr. mu rwego rw’anketi imaze imyaka ibili ikora ku kwivanga k’Uburusiya mu matora yo muri Amerika yo mu 2016 n’aho Perezida Trump yaba ahurira nabyo.
Yatangiye kumutekereza cyane cyane nyuma y’ubuhamya bwa Michael Cohen wahoze ari avoka wa Donald Trump mu nteko ishinga amategeko mu kwezi kwa kabili gushize. yayibwiye ko yaganiriye na Trump Jr inshuro zigera ku icumi ku mushinga wo kubaka umuturirwa muremure cyane i Moscou mu Burusiya Trump yari afite kugera mu 2016.
Trump Jr yari yaratanze ubuhamya bwe mu 2017 mu nteko, kimwe n’umukwe wa Perezida Trump, Jared Kushner. Ariko ni ubwa mbere umuntu wo mu muryango wa Perezida Trump ahamagajwe n’inteko ishinga amategeko.
Kumuhamagaza byatunguranye, kandi ni ikimenyetso cy’uko Komite ya Sena y’Amerika igenzura inzego z’iperereza, n’ubwo yiganjemo abakomoka mu ishyaka ry’Abarepubulikani rya Perezida Trump, ikomeje anketi zayo ititaye kuri raporo y’umushinjacyaha wihariye Robert Mueller mu kwezi gushize.
Akimara kumenya ko Donald Trump Jr. yahamagajwe mu nteko ishinga amategeko, umuyobozi w’imilimo mu biro bya Perezida Trump, Mick Mulvaney, yatangaje, ati: “Kuba itabanje kubimenyesha Maison Blanche ni ibintu bidakorwa.” Nyamara Donald Trump Jr. si umukozi wa perezidansi y’Amerika. Ahubwo we na murumuna we Eric Trump bayobora ibigo by’ubucuruzi bya se.