Muri Sri Lanka, umukuru w’igihugu, Maithripala Sirisena, yasabye abayobozi b’inzego z’umutekano kwegura nyuma y’ibitero by’iterabwoba byahitanye abantu 359 kuri Pasika.
Ashinja umukuru wa polisi y’igihugu na minisitiri w’ingabo z’igihugu ko batakoze akazi kabo, bananirwa kugukumira ibyo bitero.
By’umwihariko, perezida wa Sri Lanka abarega ko bari bafite amakuru ko birimo bitegurwa ariko ko bayamuhishe. Ibinyamakuru bitandukanye byemeza ko inzego z’iperereza z’Ubuhinde zari zaraburiye iza Sri Lanka inshuro nyinshi.
Ikigo cy’ubugenzacyaha FBI cya Leta zunze ubumwe z’Amerika cyohereje bamwe mu bakozi bacyo i Colombo, mu murwa mukuru wa Sri Lanka, gutera inkunga bagenzi babo muri anketi.
Umuvugizi wa polisi ya Sri Lanka yatangaje ko abantu 58 bakekwaho uruhare mu bitero bamaze gutabwa muri yombi. Umutwe wa Leta ya Kislamu watangaje ko ari wagabye ibi bitero.