Raporo nshya ya Leta zunze ubumwe z’Amerika ku burenganzira bwa muntu ku isi, iragaragaza ko ubwo burenganzira bwasubiye inyuma cyane mu bihugu bisanzwe bidafite isura nziza mu kubwubahiriza.
Iyo raporo ivuga ku mwaka wa 2018 iratunga agatoki ibihugu bitandukanye birimo Venezuela, Ubushinwa na Iran kuba mu biza ku isonga mu guhonyora uburenganzira bwa muntu.
Kuri Venezuela, iyo raporo igaragaza ko habayeho ubwicanyi bwakorewe abatavugarumwe na leta, kuniga ubwisanzure bw’abantu mu gutanga ibitekerezo no kubangamira ibikorwa bya politike ku batavugarumwe n’ubutegetsi.
Your browser doesn’t support HTML5
Your browser doesn’t support HTML5
Iyo raporo ivuga ko muri icyo gihugu hagaragaye ubwiyongere bwa ruswa, n’umuco wo kudahana mu nzego z’umutekano no muri guverinema iyobowe na Perezida Nicolas Maduro.
Iyo raporo ikomeza ishinja leta ya Maduro ibyaha birimo ubucuruzi bw’abantu, gukoresha abana bato imirimo ivunanye. Igaragaza kandi ko ntacyo leta yakoze mu gukemura ibyo bibazo.
Ku gihugu cy’Ubushinwa, iyo raporo ya Leta zunze ubumwe z’Amerika yerekana ko icyo gihugu mu mwaka ushize cyarushijeho gufunga abaturage b’abayisilamu batuye mu karere ka Xinjiang bagizwe cyane n'abo mu bwoko bw’aba Uighur n’abakazakh.
Ikindi gihugu gishinjwa guhonyora uburenganzira bwa muntu n’iyo raporo ni Irani.