Perezida Trump na Kim wa Koreya wa Ruguru Basangiye i Hanoi

Perezida Donald Trump n'umuyobozi wa Koreya ya ruguru Kim Jon Un bahuye gato i Hanoi

Perezida Donald Trump wa Leta zunze ubumwe z’Amerika yahakanye amakuru avuga ko yaba yarisubiyeho ku cyemezo gisaba Koreya ya ruguru gusenya intwaro za kirimbuzi icyo gihugu gitunze.

Ibyo yabivuze ubwo yari amaze kuramukanya n’umuyobozi w’ikirenga wa Koreya ya ruguru Kim Jong Un mu mujyi wa Hanoi muri Vietnam. Abo bayobozi bagiranye umubonano w’igihe gito mbere y'uko basangira ifunguro ryo ku mugoroba.

Avugana n’abanyamakuru, Perezida Trump yavuze ko yizeye ko inama ye na Kim izaba nziza. Abanyamakuru bakurikiranye uwo mubonano bavuze ko bumvise Kim Jong Un ashima Perezida Trump ku cyemezo yafashe cyo gutangiza ibiganiro hagati yabo byahereye mu gihugu cya Singapore.

Perezida Trump yongeye gushimangira ko Koreya ya ruguru ifite ubushobozi bwo kuba igihugu gikomeye mu by’ubukungu iramutse yemeye gusenya intwaro za kirimbuzi igafatanya n’amahanga. Trump yavuze ko ashishikajwe no gufasha Koreya ya ruguru kugera kuri iyo ntego.

Ku ruhande rwa Koreya barasaba ko ibihano byose bijyanye n’ubukungu byafatiwe icyo gihugu bivanwaho. Ibiganiro birambuye hagati yabo biteganyijwe kuri uyu wa kane.

Mu nama ya mbere na mbere mu mateka bagiranye muri Singapore mu mwaka ushize, Donald Trump na Kim Jong Un bagiranye amasezerano yo kurandura intwaro za kirimbuzi mu kigobe cya Koreya, ariko kugeza ubu ntakirakorwa.

Abakurikiranira hafi ibijyanye n'ayomasezerano bemeza ko Koreya ya ruguru ikomeje gukora izindi ntwaro za kirimbuzi na za misile nshyashya.