Ministri w'Ingabo w'Agateganyo w'Amerika Yasuye Afuganisitani

Ministri w'ingabo w'agateganyo w'Amerika Patrick Shanahan

Ministri w’ingabo by’agateganyo, Patrick Shanahan, yavuze ko atahawe itegeko na Perezida Donald Trump ryo gukura ingabo z’Amerika muri Afuganisitani.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Shanahan yagize ati: "Ntabwo natumwe kugabanya umubare w’abasilikare bacu muri Afuganisitani”. Byari mu ruzinduko yagiriye i Kabul kuri uyu wa mbere, rutatangajwe mbere y’igihe.

Mu cyumweru gishize, mw’ijambo yagejeje ku banyamerika, Perezida Trump yongeye kugaruka ku ntambara zo muri Siriya no muri Afuganisitani. Yagize ati: “Ibihugu by’ibihangange bimeze neza ntibirwana intambara z’urudaca”.Yabwiye imbaga yari imuteze amatwi ko abadipolomate b’Amerika bageze kuri byinshi, mu mishyikirano y’amahoro y’igihugu cy’Afuganisitani.

Ku ruhande rwe, ministri w’ingabo by’agateganyo, Patrick Shanahan, yavuze kuri uyu wa mbere ko umubare w’abasilikare b’Amerika bazaguma muri Afuganisitani uzafatwaho icyemezo binyuze mu bufatanye no mu bushishozi”.