Umushinjacyaha wihariye muri Amerika, Robert Mueller, yasabye urukiko kudakatira Michael Flynn igihano cyo gufungwa.
Lt.-Gen wavuye ku rugerero Michael Flynn yabaye igihe gito umujyanama wa Perezida Trump mu by'umutekano. Yemeye ibyaha kandi afatanya cyane n’umushinjacyaha, nk’uko uyu abyandika mu myanzuro ye yashyikirije urukiko.
Umushinjacyaha wihariye avuga ko Flynn yaganiriye n’abagenzacyaha be inshuro 19. Ati: “Yaduhaye amakuru y’ingirakamaro” ku birebana n’uko ikipe ya Donald Trump akimara gutorwa yakoranye n’Uburusiya. Avoka wa Flynn nawe agomba gushyikiriza urukiko imyanzuro ye bitarenze italiki 11 y’uku kwezi.
Umushinjacyaha wihariye Robert Mueller ashinzwe gukora anketi ku buryo Uburusiya bwivanze mu matora Donald Trump yatsinze mu 2016.