Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko itazigera igirana ibiganiro n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’i La Haye mu Buholandi mu gihe rwaba rutangiye iperereza ku byaha byo mu ntambara byaba byarakozwe n’igisirikari cy’Amerika muri Afuganistani.
Umujyanama wa perezida mu by’umutekano John Bolton avuga ko urukiko mpuzamahanga mpanabyaha CPI nta burenganzira na busa rufite bwo gucira urubanza abenegihugu b’abanyamerika cyangwa se undi muturage uwo ari we wese waba akomoka mu gihugu kitashyize umukono ku masezerano yatangije urwo rukiko.
John Bolton yanatangaje ko ministeri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika ifunze ku mugaragaro ibiro by’umuryango uharanira ukwibohora kwa Palestina biri i Washington. Yasobanuye ko ari nk’igisubizo ku birego byatanzwe na Palesitina yatungaga agatoki ibikorwa by’urugomo rwa Israeli kimwe no kuba Palestina yarahakanye kongera kwicarana na Leta y’abayahudi haganirwa ku nzira y’amahoro. Amerika yateganyaga gufunga ibyo biro umwaka ushize ariko iza kwisubiraho.
Perezida wa Palesitina Mahmoud Abbas arasaba urukiko mpuzamahanga mpanabyaha gukora iperereza no gucira urubanza abayobozi bo mu gihugu cya Isiraheli kubera uruhare bakomeje kugira mu guhutaza abaturage ba Palestina.
John Bolton yavuze ko urwo rukiko nta gaciro rufite kandi ko ibyo rurimo ari ubushotoranyi bubangamira ubwisanzure abanyamerika bahabwa n’Itegeko-Nshinga ryabo.
Bolton akomeza avuga ko mu gihe urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwakwibeshya rugakora iperereza ku bikorwa bya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri Afuganisitani, ubuyobozi bwa Trump buzakomanyiriza abacamanza barwo batazemererwa kongera gukandagiza ikirenge muri Amerika, n’ahantu hose baba barabikije amafaranga yabo agafatirwa.
Mu kwezi kwa cumi na kumwe k’umwaka ushize, umushinjacyaha mukuru Fatou Bensouda yavuze ko iperereza ryagombaga kwibanda ku byaha by’intambara bashinjwa bivugwamo gushinga gereza z’ibanga batangije muri Afghanistani hagati y’imyaka ya 2003 na 2004. Yanavuze ko bamwe mu basirikari ba Afuganisitani na bo bagombaga gukurikiranwa.
Umwe mu bayobozi b’ishyirahamwe riharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu Amnesty international avuga ko kuba Amerika yakibasira uru rukiko ikanakerensa agaciro karwo ari ntaho bitaniye n’agasuzuguro ku bahohotewe cyangwa se bagatakaza ababo mu gihe hakorwaga ibyo byaha by’intambara.