Igipolisi cy'u Rwanda cyatangaje ko kitazihanganira ibitero byagabwe mu Murenge wa Nyabimata mu karere ka Nyaruguru ho mu majyepfo y'u Rwanda mu minsi ishize. Mu nama bagiriye mu murenge wa Kivu i Nyaruguru kuri uyu wa Kabiri inzego z'umutekano n'iza Gisiviri bashimangiye ko imipaka y'u Rwanda itekanye kandi ko bagiye gukurikirana Callixte Sankara uvugira umutwe FLN uvuga ko ari wo wagabye ibyo bitero.
Mu biganiro inzego z’umutekano n’iza gisivili zagiranye n’abaturage mu murenge wa Kivu mu karere ka Nyaruguru kuri uyu wa Kabiri , umwe mu mirenge yegereye ishyamba rya Nyungwe zashimangiye ko muri rusange inkiko z’u Rwanda zose zirinzwe bihagije.
Ni mu gihe mu minsi ishize hagiye humvikana ibitero by’abagizi ba nabi bitwaje intwaro mu murenge wa Nyabimata i Nyaruguru mu majyepfo y’u Rwanda bikanahitana ubuzima bwa bamwe. Aganira n’itangazamakuru, CP Theos Badege umuvugizi w’igipolisi cy’u Rwanda yashimangiye ko ibyabaye i Nyabimata ari urugomo kandi ko inkiko z’u Rwanda zitekanye.
Ibi inzego z’ubutegetsi bwite bwa leta n’iz’umutekano zabitangaje nyuma y’amasaha make Callixte Sankara yumvikanye yemeza ko umutwe FLN avugira w’ihuriro MRCD ari wo wagabye ibitero i Nyaruguru mu murenge wa Nyabimata. Atangaza ibyo, Sankara yashimangiye ko bafite ingabo mu mpande zitandukanye z’igihugu.
CP Badege umuvugizi w’igipolisi cy’u Rwanda yabwiye itangazamakuru ko ibyo Sankara yatangaje ari ikinyoma kandi cyatanze amakuru ku nzego zibishinzwe mu Rwanda ku buryo ku bufatanye n’ubutabera mpuzamahanga bazamuhiga kuko ngo hari n’ibindi byaha ubutabera bw’u Rwanda busanzwe bumukurikiranyeho.
Umukuru w’igipolisi cy’u Rwanda IGP Emmanuel Gasana muri ibyo biganiro n’abaturage yabasabye gukomeza gufatanya n’inzego z’umutekano mu guhanahana amakuru ashobora guhungabanya umutekano. Maze na we ashimangira ko ibyabaye i Nyabimata muri Nyaruguru mu minsi ishize u Rwanda rutazabyihanganira.
Bwana Francis Kaboneka, ministre w’ubutegetsi bw’igihugu yasabye rubanda kwirinda ibihuha bitabafitiye umumaro asaba n’abategetsi mu nzego z’ibanze kurinda rubanda guhungira mu bitabafitiye umumaro ahubwo bakita ku iterambere ryabo.
Kugeza ubu inzego z’umutekano, polisi n’igisirikare zikomeje gushimangira ko ziryamiye amajanja. Lt Col Emmanuel Nyirihirwe ukuriye ingabo muri Nyaruguru we yari yabitangarije i Kibeho mu mpera z’icyumweru gishize muri Nyaruguru mu nama n’abareberera rubanda. Icyo gihe yavuze ko igihugu cy’u Rwanda ntawapfa kugifata uko yishakiye.
Ibiganiro nk’ibi bikangurira rubanda kuba maso no kugendera kure ufatwa nk’umwanzi birakomeje mu baturage cyane mu mirenge ihana imbibe n’ishyamba rya Nyungwe mu majyepfo y’igihugu.