Ubuyobozi bw'ingabo z'u Rwanda mu karere ka Rubavu burasaba abaturage kwitandukanya n'abashaka guhungabanya umutekano w'u Rwanda. Buravuga ko uzabahishira cyangwa akabacumbikira na we azafatwa nk'umwanzi.
Mu nama z'umutekano inzego za gisirikare n'iza gisivile zikomeje kugirana n'abaturage bo mu mirenge y'akarere ka Rubavu ihana imbibi na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo; abaturage barahamagarirwa kutagirana imikoranire iyo ari yo yose n'abashaka guhungabanya umutekano w'u Rwanda baturutse mu gihugu gituranyi cya Kongo.
Col.Pascal Muhizi uyobora ingabo mu turere twa Rubavu na Nyabihu yihanangiriza abaturage abasaba kugira amakenga ku wo ari we wese winjiye mu mudugudu wabo badasanzwe bamumenyereye bakihutira kubimenyesha inzego zishinzwe umutekano n’iz'ubuyobozi bw'ibanze.
Col. Muhizi avuga ko bafite amakuru y'uko hari abagishaka kugerageza guhungabanya umutekano, ari na yo mpamvu baburira abaturage hakiri kare ngo hatazagira abashukwa n'umwanzi akabihishamo.
Cyakora Col. Muhizi amara abaturage impungenge ko nta gikuba cyacitse, kandi ko baryamiye amajanja ku buryo nta bwoba bw'uko umwanzi yabinjirana; mu gihe hari ubufatanye n'abaturage nk'ubwabaranze mu kurwana intambara y'abacengezi, avuga ko yorohejwe n'uko abaturage n'abasirikare bafatanyije.
Ubuyobozi bw'ingabo n'ubw'akarere busaba abaturage kwitabira amarondo kuko abasirikare bataboneka ahantu hose, kandi akenshi umugizi wa nabi yitwikira ijoro.
Bamwe mu baturage na bo bavuga ko bamaze gusobanukirwa akamaro kuko ibihe by'abacengezi byabasigiye isomo rikomeye.
Imirenge ya Bugeshi na Busasamana ni yo abagizi bakunze kwifashisha bagaba udutero shuma ku Rwanda.
Abatuye mu mirenge ya Rubavu na Cyanzarwe na yo ikora ku mupaka na Congo, na bo barasabwa kuba maso bagatanga amkuru ku w ari we wese bakekaho imigambi yo guhungabanya umitekano.
Mu kwezi gushize mu karere ka Nyaruguru ko mu ntara y'Amajyepfo gahana umupaka n'u Burundi; abagizi ba nabi bahagabye ibitero ubugira kabiri bica abantu babiri bakomeretsa abandi; banatwika imodoka y'umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Nyabimata; basahura n'imitungo y'abaturage.
Ni ubwicanyi bwaje nyuma y’igihe gito no mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi abantu bitwaje intwaro bishe abantu babiri bagakomeretse abandi.