Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Mike Pompeo, uyu munsi yitabye komite y’inteko ishinga amategeko ishinzwe ububanyi n’amahanga kugirango ayisobanurire ibya Koreya ya Ruguru.
Yavuze ko inama hagati ya Kim Jong Un na Perezida Trump ikiri kuri gahunda, nk’uko biteganijwe ku italiki ya 12 y’ukwezi gutaha. Nyamara ejo, Perezida Trump yari yavuze ko inama ishobora kwigizwayo.
Pompeo yavuze, ati: “Umuyobozi wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un, yasabye atomoye Amerika inkunga mu by’ubukungu n’indahiro yabo ku birebana n’umutekano” kugirango nawe asenye intwaro za kirimbuzi atunze. Yasobanuye ko Amerika itazigera itezuka ku mugambi wo kumaraho izo ntarwo zose. Ati: “Amasezerano mabi ntitwayemera. Abaturage b’igihugu cyacu ni cyo badutegerejeho.”