Umucamanza mu rukiko rukuru mu Rwanda yasubitse ubugira kabiri urubanza rw'abo kwa Nyakwigendera Asinapol Rwigara kubera bamwe mu bavandimwe babo bareganwa ibyaha byo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda bari mu mahanga. Umucamanza aravuga ko abo bavandimwe ba Diane Rwigara na Adeline Rwigara bagomba kuzatumizwa nk'abantu bitazwi aho baherereye.
Abaregwa uko ari babiri bageze ku rukiko rukuru bari muri bus itwara imfungwa n’abagororwa bari bonyine. Bari bitwaje amadosiye bifashisha baburana yari mu bipapuro by’ibara ry’umuhondo. Mu makanzu maremare y’iroza aranga abagororwa, mu masura amwenyura bati “Muraho muraho ab’iwacu?” Bagenda berekeza ku cyumba cy’urukiko baboshye n’amapingu barinzwe n’abacungagereza, uko ni ko basuhuje abavandimwe babo bagenda babapepera .
Impaka ndende zongeye kwiharira mu iburanisha rya none zashingiye ku bavandimwe b’abaregwa baba hanze y’igihugu. Mugenzi Tabitha Gwiza murumuna wa Adeline Mukangemanyi Rwigara uba I Toronto muri Canada, Xaverine Mukangarambe uba muri USA, Edmond Bushayija bakunze kwita Sacyanwa uba mu Bubiligi na Jean Paul Turayishimye uba muri USA nk’uko imyirondoro yabo yatangajwe mu buranisha riheruka ubu noneho Ubushinjacyaha bwavuze ko butazi aho baherereye.
Me Pierre Celestin Buhuru wunganira Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda, Umwali Diane Nshimiyimana Rwigara, yabwiye umucamanza ko hari ibyaha abo bunganira bahuriraho n’abavandimwe babo baba mu mahanga. Avuga ko bagombye kuba barahamagajwe n’ubushinjacyaha mu buryo bukurikije amategeko cyangwa se abo bunganira bagakurikiranwa ukwabo. Uyu munyamategeko arasanga ibyemezo urukiko rwazafata byazagira ingaruka ku bo bunganira igihe abo bareganwa baba badashoboye kwiregura. Akabaza niba imihango y’ibanze yo kubahamagaza yarubahirijwe.
Me Gatera Gashabana na we arasanga ari ikibazo kuba Tabitha Mugenzi na bagenzi be batatu batarahamagajwe byemewe n’amategeko kandi ubushinjacyaha bukabarega nk’abihishe ubutabera.
Bwana Ndibwami Rugambwa ku ruhande rw’ubushinjacyaha yavuze ko abareganwa n’abo kwa Rwigara kugeza ubu ubushinjacyaha butazi aho baherereye haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo. Agasaba ko ababishinzwe babahamagaza hakurikijwe amategeko. Aha ariko umucamanza akamusaba gusobanura neza uburyo bahamagazwa nk’abihishe ubutabera.
Bwana Ndibwami ku bushinjacyaha yahise ahindura imvugo. Avuga ko Tabitha Gwiza na bagenzi be batigeze bakurikiranwa n’ubutabera ngo nyuma babutoroke bityo ko batihishe ubutabera. Avuga ko bakurikiranwa nk’abantu inzego z’ubutabera zitazi aho baherereye.
Me Buhuru yatse ijambo avuga ko ubushinjacyaha butigeze bushakisha abo burega ngo bubabaze ku byaha biremereye bubakurikiranyeho.
Me Gashabana na we asa n’utumva uburyo ubushinjacyaha bwasaba ko bakurikiranwa nk’abatazwi aho baherereye mu gihe bagaragara mu kirego cy’ubushinjacyaha. Ati “ Mbere y’uko bakurikiranwa muri ubwo buryo baba baratanze impapuro zibashakisha bakabura, ati hamwe baravuga ko harimo bamwe bihishe ubutabera, ibyo biratera urujijo.” Ubushinjacyaha bwasubije ko nta rujijo buteza kuko muri dosiye bubakurikiranye nk’abari ahantu hatazwi.
Mbere y’uko ajya kwiherera ngo asuzume impaka z’impande zombi, umucamanza yabwiye ubushinjacyaha ko hakiri ikibazo cy’amategeko. Aribaza na we uburyo abavandimwe na Diane Rwigara na Adeline Rwigara bahamagazwa ahantu hatazwi mu gihe bwaba ubugenzacyaha n’ubushinjacyaha butigeze bubakoraho iperereza.
Bwana Faustin Mukunzi na we ku ruhande rw’ubushinjacyaha yisunze ingingo z’amategeko yasobanuye ko umuntu atabonetse ngo abazwe bitatuma adakurikiranwa. Avuga ko urukiko rufata icyemezo cyo kumutegeka kwitaba mu gihe cy’ukwezi yabura bikagaragara ko yasuzuguye ubutabera.
Me Buhuru yabwiye urukiko ko kuri we yungutse ibyo yita bishya mu iburanisha. Avuga ko byumvikana ko ubushinjacyaha bwemera ko butigeze butumiza abaregwa baba mu mahanga ngo bubabure. Asaba ko urukiko rwazafata icyemezo kuri abo bantu bagakorerwa imenyeshwaruhame bakamenya ko hari ikirego kibareba mu rukiko.
Mugezni we Me Gashabana yahise yaka ijambo avuga ko mu kirego bigaragara ko harimo umwirondoro w’umwe uba I Boston muri USA ndetse na telephone akoresha. Akibaza niba na bwo ubushinjacyaha bwisubiraho bukavuga ko butazi aho aherereye.
Bwana Mukunzi yahise yaka ijambo maze abwira urukiko ko aba banyamatgeko bitwara nk’abunganira abo bivugwa ko bihishe ubutabera. Kandi mu mvugo ye akibaza niba bemerewe n’amategeko kubunganira. Avuga ko telephone z’uregwa ziri muri dosiye bitari ngombwa ko bazikura kuri nyir’ubwite.
Ni imvugo yarakaje abunganira abagize umuryango wa Nyakwigendera Assinapol Rwigara maze babwira umucamanza ko batunganira Tabitha Gwiza na bagenzi be kuko batanabazi. Baravuga ko babamenye ari uko umushinjacyaha atanze ikirego. Bavuga ko icyo batsimbarayeho ari uko imihango yo kubatumiza yubahirizwa.
Umwali Diane Rwigara araregwa icyaha cyo gukora no gukoresha impapuro mpimbano gikomoka ku mikono yakusanyaga ubwo yashakaga guhatanira gutegeka u Rwanda mu matora y’umukuru w’igihugu ya 2017 ntabigereho. Ubushinjacyaha bumurega ko mu bo yasinyishije hagaragayemo n’abapfuye.
Araregwa kandi icyaha cyo guteza imvururu cyangwa imidugaragaro muri rubanda na cyo gikomoka mu biganiro yagiranaga n’itangazamakuru mu bihe bitandukanye. Ku ruhande rwe uyu munyapolitiki avuga ko ibyaha byose aregwa ari ibya politiki byacuzwe mu nyungu z’ubutegetsi bugamije kumwigizayo.
Nyina umubyara, Adeline Rwigara, na we arahurira n’imfura ye ku cyaha cyo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda gikomoka ku biganiro yagiye agirana n’abavandimwe be baba hanze barimo murumuna we Tabitha Gwiza bivugwa ko aba I Toronto muri Canada.
Mu myiregurire ye avuga ko ibiganiro byo kuri telephone atabibonamo icyaha kuko ngo yatekererezaga abavandimwe be akaga kamugwiririye nyuma yo gupfusha umugabo we Assinapol Rwigara mu ntangiro za 2015.
Adeline Rwigara yisangiza icyaha cy’ivangura no gukurura amacakubiri byose bivugwa ko yabikoranye n’abavandimwe be avuga ko ubutegetsi bw’u Rwanda ari bubi buyobowe n’abatutsi bwamwiciye umugabo mu ntangiriro za 2015. Ni ibyaha na we avuga ko bishingiye ku mpamvu za politiki.
Iburanisha rya none ryari ryitabiriwe n’abavandimwe b’abaregwa, abahoze ari abakozi b’uruganda rw’itabi rwo kwa Rwigara, abakozi ba zimwe muri ambasade mu Rwanda, umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho Me Bernard Ntaganda washinze Ishyaka PS Imberakuri ryacitsemo ibice, itangazamakuru, abashinzwe umutekano n’abandi.
Nyuma y’amasaha abiri, umucamanza yaje yanzura ko n’ubwo Mugenzi Tabitha Gwiza murumuna wa Adeline Mukangemanyi Rwigara, Xaverine Mukangarambe, Edmond Bushayija bakunze kwita Sacyanwa na Jean Paul Turayishimye bizwi ibihugu baherereyemo ibyo ubwabyo bitavuze ko imyirondoro yabo ihagije. Yisunze ingingo z’amategeko umucamanza yanzuye ko bagomba kuzahamagazwa nk’abantu bitazwi aho baherereye.
Iburanisha rirangiye abaregwa bongeye kubambika amapingu burira bus bagenda bapepera abavandimwe babo. Abavandimwe babo babwiraga abaregwa bati "ni aho kuwa Gatanu", umunsi babasuriraho muri gereza. Iburanisha rizakomeza ku itariki ya 24/07/2018