Kuri uyu wa Gatanu ni bwo abagize umuryango wa Rwigara bagejejwe imbere y'umucamanza w'urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge. Barburana ibyaha byo kugambirira guteza imvuru cyangwa imidugararo muri rubanda. Abo barimo Diane Shima Rwigara washakaga kwiyamamariza umwanya w'umukuru w'igihugu mu mätöra aheruka.
Abaregwa bose uko ari batatu bagejejwe ku rukiko buri umwe uhereye kuri Diane Shima Rwigara aboshye mu mapingu kandi akikijwe n’abapolisi babiri babiri bamwe muri bo bakomeye bagiye bafashe mu maboko abaregwa.
Ni urubanza rwari rwitabiriwe n’abantu benshi cyane ku buryo icyumba kinini cy’urukiko cyakubise kiruzura bamwe bajya hanze yacyo. Ni urubanza kandi rwagaragayemo abadiplomates benshi n’abakozi ba za ambasade hano mu Rwanda ndetse n’ibitangazamakuru byinshi byo mu Rwanda n’ibindi mpuzamahanga. Rwatangiye ku isaa yine rwiganjemo abashinzwe umutekano na bo benshi.
Ubarebye ku masura yabo abaregwa basaga n’abakomeye ku buryo haba mbere yo kwinjira mu rukiko na nyuma yo kugeramo Diane Shima Rwigara washakaga kwiyamamariza gutegeka u Rwanda ntibimukundire yakunze kugaragara we na murumuna we Uwamahoro Anne Rwigara bacishamo bakamwenyura.
Mme Mukangemanyi Adeline Rwigara ubabyara we yagaragaye mu cyumba cy’urukiko yijimye ku masura kandi ari na Bibiliya. Iyi Bibiliya yanayikomezanyije imbere y’umucamanza. Abaregwa uko ari batatu bageze imbere y’umucamanza bonyine batunganiwe mu mategeko maze bahita basaba gusubikisha urubanza bakabanza kubonana n’ubwunganizi.
Bavuze ko Me Pierre Celestin Buhuru yamaze kumvikana na Diane Rwigara ndetse na nyina Adeline Rwigara ko ari we ugomba kuzabunganira ariko ko ntacyo aravugana n’umwali Anne Rwigara.
Anne Rwigara yabwiye umucamanza mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ko nta mwanya barabona ngo bavugane na Me Buhuru babashe gutegura urubanza.
Yavuze ko igipolisi kibatwara muri gahunda nko kubazwa ku byaha bakurikiranyweho igihe gishakiye kitabateguje.
Yavuze ko ku munsi wa mbere Me Buhuru yagiye kubareba aho bafungiye igipolisi cyanga ko babonana.
Umucamanza yibukije abaregwa ko Me Buhuru yabunganiye imbere y’ubushinjacyaha, Maze Anne Rwigara asubiza ko bageze mu bushinjacyaha ku babaza ibyo bakurikiranyweho Me Buhuru bumuha dossier mu gihe gito ayisoma atayizi asubiza ibibazo kuri dossier atazi .
Nyuma ku Cyumweru ngo yagiye kubareba kuri burigade igipolisi kiramwirukana ntibabonana ngo bategure urubanza.
Ubushinjacyaha bwavuze ko kubona ubwunganizi ku baregwa ari uburenganzira bemererwa n’amategeko, maze buvuga ko impamvu Me Pierre Celestin Buhuru atabonetse mu rubanza ari uko yari afite urundi naho ubundi ngo yari azi ko agomba kuza kunganira uyu muryango wa Assinapol Rwigara.
Umucamanza yabajije abaregwa igihe bumva bazaba barangije gutegura urubanza kugira ngo babashe kuburana. Bakomeje gushimanagira ko batazi itariki ya nyayo kuko bigoye ko babonana n’uwagombye kuba abunganira mu mategeko.
Yisunze ingingo z’amategeko Umucamanza yanzuye ko agomba gusubika urubanza mu masaha 72. Ategeka ko umunyamategeko azashaka abaregwa bagategura dosiye y’urubanza bakazabona kuza kuburana.
Iburanisha rirangiye igipolisi cyahise gikikiza mu rukiko abaregwa bose maze Adeline Rwigara amanika hejuru Bibiliya apepera abari mu rukiko amwenyura.
Igipolisi cyongeye gutwara abaregwa mu modoka ebyiri. Adelinne Rwigara muri Toyota Pick up naho abakobwa be Diane Shima Rwigara na Anne Rwigara muri Taxi Minibus. Adeline Rwigara yakomeje agenda apeperera mu birahure by’imodoka abantu aho Nyamirambo bari bahuruye ariko anamwenyura. Yashushe n’uzamura amarangamutima ya bamwe mu bamurebaga aho I Nyamirambo maze bakagenda bimyoza bavuga mu majwi yo hasi ko bibabaje.
Abagize uyu muryango wa nyakwigendera Assinapol Rwigara uhereye ku Umwali Diane Shima Rwigara ubutabera bumukurikiranyeho icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano. Iki gikomoka ku mikono ishyigikira kandidatire ye ubwo yashakaga kwiyamamariza gutegeka u Rwanda nk’umukuru w’igihugu kuko akanama gashinzwe amatora mu Rwanda kanzuye ko yasinyishijemo n’abapfuye.
Abaregwa bose uko ari babatutu barahurira kugambirira guteza imvururu cyangwa se imidugararo muri rubanda.
Gusa Umubyeyi wabo Mukangemanyi Adeline Rwigara we buramurega icyaha gifatwa nk’umwihariko kuri we cy’ivangura no gukurura amacakubiri. Ibi byaha byose ku baregwa ubushinjacyaha ntiburabisobanura. Ku rundi ruhande ariko bishobora kuzumvikana mu matwi ya bamwe nk’aho ari bishya kuba mu biregwa uyu muryango hatazamo icyo kunyereza imisoro.
Ni mu gihe igipolisi nyuma yo kubabahamagaza kwitaba ngo babazwe ku byo bakekwagaho bakanga nk’uko cyabisobanuye ku itariki enye z’ukwezi kwa Cyenda igipolisi cyakoresheje ingufu gihabwa nn’amategeko cyinjira Kwa Rwigara. Icyo gihe kubera ko igipangu cyari gikinze byabaye ngombwa ko igipolisi cyifashisha urwego.
Icyo gihe ACP Theos Badege umuvugizi w'igipolisi mu Rwanda yatangaje ko mu byo abaregwa bari bakurikiranyweho birimo no kunyereza imisoro bikekwa ko ibarirwa muri miliyari eshanu z’amafaranga. Icyo gihe ariko abagize umuryango bo iyi misoro bayiteye utwatsi bavuga ko ishingiye ku mpamvu za politiki.
Akimara kurahiza abagize guverinoma umukuru w'u Rwanda Paul Kagame yabaye nk'ukomoza ku bivugwa ko umuryango wa Rwigara wanyereje imisoro. Ashimangira ko bitagomba kwihanganirwa.
Iburanisha rizasubukurwa ku itariki icyenda z’uku kwezi kwa Cumi ku isaha ya saa tatu zo mu gitondo. Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika mu Rwanda Eric Bagiruwubusa ni we utugezaho iyi nkuru.
Your browser doesn’t support HTML5