Itora mu ibanga ryo gukura icyizere kuri prezida wa Afurika y’Epfo Jacob Zuma rizaba ejo kuwa kabiri.
Bizaba ari incuro ya munani inteko ishingamategeko igerageza gukura k’ubutegetsi umuyobozi ukomeje kudakundwa kandi uvugwaho urukozasoni.
Nyuma y’ibyumweru birenga 6 basuzuma iki kibazo, umuvugizi w’inteko ishingamategeko, Baleka Mbete yatangaje umwanzuro we kuri uyu wa mbere. Yafashe iminota 12 awusomera imbere y’abanyamakuru bari bakubise buzuye. Mu byo yababwiye yagize ati:
“Ubwo rero ndasanga itera ryo gukuraho cyangwa kugumishaho icyizere perezida rizaba ku italiki ya munani y’uku kwezi kwa munani bizakorwa mu ibanga”. Mbete arangije yanze kwakira ibibazo by’abanyamakuru.
Amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi yari yasabye ko itora ryakorwa mu ibanga, nko guha uburyo ishyaka ANC rizwiho kwitwara neza, bwo kunenga umuyobozi wabo.
Hagati aho abanyafurika y’Epfo amagana bagaragaje ibyifuzo byabo, ubwo biherezaga imihanda bamwe barengera Zuma abandi bamwamagana. Kuri uyu wa mbere abanenga Zuma bari hanze y’inteko ishingamategeko i Cape Town basaba ko akurwa ku butegetsi. Imyigaragambyo y’amushyikiye iteganyijwe ejo kuwa kabiri.
Kuri uyu wa mbere kandi mu mujyi wa Durban mu ntara Zuma avukamo, abayobozi ba gihanga n’ab’amadini, bateranye batakambira imana ngo itabare Perezida. Bamwe basanga itora ryo gukura icyizere kuri perezida Zuma rigenze uko byarushaho guteza umutekano muke.