Abarenga 500 Bakorewe Ihohoterwa ry'Igitsina mu Budage

Umunyamategeko w’Umudage, Ulrich Weber, yatangaje raporo nshya ku kibazo cy’ihohoterwa muri Kiliziya Gatolika. Iyo raporo ivuga ko abana b’abahungu barenga 500, bakorewe ihohoterwa cyane cyane rishingiye ku gitsina mu Budage, hagati y’umwaka w’1945 n’1992.

Kuva muri 2015, iyi mpuguke Weber yatangiye iperereza kuri korali “Domspatzen”, imwe mu ma korali izwi cyane kw’isi. Aha yasanze abahungu 547, barakorewe ihohoterwa ririmo irishingiye ku gitsina, ubwo babaga bigishwa muzika muri iryo shuri. Abantu 49 ni bo bakekwa gukora ibyo byaha.

Uwashyizwe mu majwi cyane muri iyi raporo n’ubwo we yahakanye kuba hari ibyo yamenye, ni Georg Ratzinger, umuvandimwe wa Papa Benedigito, wayoboye Kiliziya Gatorika kugera mu 2013. Uyu muvandimwe ashinjwa kuba ataragize icyo akora kuri iri hohoterwa mu gihe yayoboraga iyi korali hagati y’umwaka wa 1964 na 1994.

Diyoseze Gatolika korali ibarizwamo, yemeye gutanga impozamarira ku bahohotewe bitarenze impera z’uyu mwaka. Izaba ingana n’ibihumbi 23 by’amadorali y’Amerika. Gusa nta kizere cy’uko abakoze ibi byaha bazabihanirwa kuko hashize n’igihe kinini bibaye.