Siyansi mu myigaragambyo

Abanyabwenge mu bya siyansi n’ababashyigikiye bakoze imyigaragambyo mu mijyi 600 itandukanye ku isi yose. Bari bazinduwe no kwamagana ibyo bita “ibitero bya politiki ku ku bumenyi.”

Mu mujyi wa Berlin mu Budage, bari ibihumbi icumi. I Geneve mu Busuwisi, bari bafite ibyapa byanditseho ngo “Siyansi ni urumuri mu Mwijima” cyangwa ngo “Siyansi ni igisubizo.” Imyigaragabambyo ikomeye yabaye kandi mu bihugu bya Australia, Brazil, Canada, Afrika y’epfo, Ubwongereza, Espagne, Nigeria, Koreya y’epfo, na Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Ni ubwa mbere abahanga mu bya siyansi bagiye ku karubanda. Ubusanzwe ntibakunze kuvugira hejuru. Bavuga ko iyi myigaragambyo yabo itagamije kwamagana umutegetsi uwo ari we wese. Basobanura ko siyansi itagira ishyaka.

Iyi myigaragambyo yahuye n’umunsi wo kuzirikana isi bita “Earth Day” mu Cyongereza.