Igice cya kane: Abarokotse Boko Haram Baravuga Ibyababayeho n'ibyiringiro Byabo.

Your browser doesn’t support HTML5

Mu kwezi kwa 12 mu 2016, perezida wa Nigeria, Muhammadu Buhari, yatangaje ko Boko Haram imaze gutsindwa. Hari hashize amezi atatu Ijwi ry’Amerika isuye amajyaruguru y’uburasirazuba bwa Nigeria kwikorera iperereza ku mashusho ya videwo y’ibanga rikomeye yakozwe na Boko Haram ubwayo. Ijwi ry’Amerika ni yo yonyine yayabonye. Yasanze abaturage barokotse bari mu bibazo by’ingutu, by’imibereho n’umutekano. Muri iyi videwo, baravuga ibyababayeho n’ibyiringiro byabo.