Tour du Rwanda: Valens Ndayisenga kw'Isonga

Valens Ndayisenga yegukanye intera ya Kigali-Karongi ahita yambara n’umupira w’umuhondo Valens Ndayisenga umukinnyi w’Umunyarwanda ukinira Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo ni we wegukanye intera ya Kabiri ya Tour du Rwanda 2016.

Kuri uyu wa 2 tariki 15 Ugushyingo 2016 iyi ntera ya Kigali – Karongi y’ibilometero 127 na metero 400 yayinyarutse mu gihe cy’amasaha 3 iminota 16 n’amasegonda 46. Yahaye uwamukurikiye Suleiman Kangangi wo muri Downunder yo muri Kenya umwitangirizwa w’umunota umwe n’amasegonda 6.

Ibi byatumye Valens Ndayisenga w’imyaka 22 ahita yicara ku ntebe ya mbere kuva iri siganwa ryatangira ku cyumweru tariki ya 13 Ugushyingo 2016. Yatangaje ko gahunda ye ari ugukomeza guhatana kugira ngo arebe ko yakwisubiza ikamba aheruka mu mwaka wa 2014 ubwo yabaga umunyarwanda wa mbere utsinze iri siganwa ngarukamwaka Tour du Rwanda kuva ryashyirwa ku kirangaminsi cy’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wo Gusiganwa ku Magare ku Isi (Union Cycliste Internationale) mu mwaka wa 2009.

Urutonde rwa batanu ba mbere mu ntera ya Kigali-Karongi

1. Valens Ndayisenga (Rwanda – Dimension Data for Qhubeka)

2. Suleiman Kangangi (Kenya – Kenyan Riders Downunder)

3. Joseph Aleluya (Rwanda – Les Amis Sportifs)

4 – Metkel Eyob (Erythrée – Dimension Data for Qhubeka)

5. Jean-Bosco Nsengimana (Rwanda – Stradalli-Bike Aid)

Urutonde rusange kuva Tour du Rwanda 2016 yatangira

1. Valens Ndayisenga (Rwanda – Dimension Data for Qhubeka)

2. Joseph Aleluya (Rwanda – Les Amis Sportifs)

3. Jean-Bosco Nsengimana (Rwanda – Stradalli-Bike Aid)

4. esfom Okubamariam (Erythrée – Equipe Nationale Erythrée)

5. Metkel Eyob (Erythrée – Dimension Data for Qhubeka)

Your browser doesn’t support HTML5

Tour du Rwanda