Nancy Davis Reagan, wabaye umufasha wa perezida Ronald Reagan wa Leta zunze ubumwe z'Amerika yitabye Imana. Apfuye afite imyaka 94.
Umugabo we Ronald Reagan, yayoboye Amerika kuva mu mwaka wa 1981 kugeza 1989. Amakuru dukesha ibiro bye avuga ko Nancy yazize guhagarara k'umutima.
Nancy yavutse itariki ya gatandatu z'ukwezi kwa karindwi umwaka wa 1921 mu mujyi wa New York.Yakuriye mu mujyi wa Chicago, amashuli ye makuru ayigira Smith Colle muri leta ya Massachusetts. Yarongoranye na Ronald Reagan mu mwaka wa 1952.
Ronald Reagan we yitabye Imana umwaka wa 2004.