Rwanda: Amahanga Agabane Impunzi z'Abarundi

Tents stretch out in all directions at the Mahama refugee camp in Rwanda.

Guverinoma y’u Rwanda irifuza ko impunzi z’Abarundi ziri muri icyo gihugu zimurirwa mu bindi bihugu.

Ibi u Rwanda rubivuze nyuma yuko abayobozi muri leta zunze ubumwe z’Amerika bashinje u Rwanda gukoresha impunzi guhungabanya umutekano w’Uburundi.

Mu itangazo rwashyize ahagaragara, u Rwanda ruvuga ko rugiye guhita rutangiza imikoranire n’abafatanyabikorwa kimwe n’umuryango mpuzamahanga kugirango barebere hamwe uburyo bunoze bwo kwimurira impunzi z’Abarundi mu bindi bihugu.

Iryo tangazo ryashyizweho umukono na Ministiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo rikomeza rivuga ko u Rwanda rwakurikije inshingano zarwo zo kurinda no kwita ku mpunzi, ariko rikagaragaza ko kugumusha impunzi igihe kirekire hafi y’igihugu zaturutsemo, bishobora guteza ibibazo.

Iryo tangazo rivuga ko u Rwanda rutifuza gusubira mu makosa ashyingiye ku miyoborere mibi na politiki mpuzamahanga ishingiye ku buryarya.

Ubwo yari imbere ya komisiyo ishinzwe ububanyi n’amahanga y’inteko ishinga amategeko ya leta zunze ubumwe z’Amerika, ministiri w’ungirije ushinzwe Afurika Linda Thomas-Greenfield yavuze ko amakuru bakesha abakozi babo yemeza ko u Rwanda rufite umugambi wo guhungabanya umutekano mu gihugu cy’Uburundi.

Thomas-Greenfield yavuze ko icyo kibazo bamaze kukiganiraho na leta y’u Rwanda.

Intumwa yihariye ya leta zunze ubumwe z’Amerika mu karere k’ibiyaga bigari Thomas Perriello nawe yabwiye iyo komisiyo ko afite amakuru yizewe ko u Rwanda rutoza impunzi igisilikare hagamijwe gufasha abarwanya leta y’Uburundi. Bwana Perriello akomeza avuga ko mu batozwa harimo abana.

Asubiza kuri ibyo birego, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yavuze ko ibyo ari nk'ibirego bya cyana.