Rwanda: Si Shyashya mu Matora y'Ibanze

Kuri uyu wa mbere ni bwo mu Rwanda hose hatangiye amatora ku bayobozi b'inzego z'ibanze. Bamwe mu bitabye ayo matora ntibishimiye icyo bise amanyanga mato mato yagaragayemo kuko bavuga ko hari aho batoye abo batihitiyemo.

Gusa ku ruhande rw'abashinzwe ibikorwa by'amatora bo baremeza ko yagenze neza. Abanyamakuru b’i Ijwi ry’Amerika basuye uduce dutandukanye.

Eric Bagiruwubusa yakurikiranye amatora yabereye mu ntara y'amajyepfo mu karere ka Kamonyi ndetse no mu mujyi wa Kigali mu karere ka Nyarugenge

Your browser doesn’t support HTML5

Amatora y'Ibanze 02.08.2016

Umunyamakuru Assumpta Kaboyi we yasanze icyo gikorwa cyitabiriwe y’aba mu mujyi ndetse no mu cyaro. Aho uwo munyamakuru w’i Ijwi ry’Amerika yabashije kugera yasangaga abaturage bitabiriye amatora ari benshi .

Muri Kigali umuntu yamamazwaga n’abagenzi be mu gihe mu cyaro wasangaga benshi bifuza kuba abayobozi rimwe na rimwe bakabibuzwa nuko hari abatazi gusoma no kwandika.

Your browser doesn’t support HTML5

Amatora