Burkina Faso: Abantu 23 Baguye mu Gitero kuri Hoteli

Hotel Splendid mu mujyi wa Ouagadougou muri Burkina Faso

Muri Burukina Faso, abategetsi ba guverinoma bavuga ko igitero cyakozwe kuri hoteli Splendid yo mu murwa mukuru Ouagadougou cyarangiye.

Ministri w'ubutegetsi bw'igihugu Simon Compaore yatangaje ko icyo gitero cyahitanye abantu 23, baturuka mu bihugu 18 bitandukanye. Yongeyeho ko abantu 150 bari bagizwe ingwate babohojwe n'abashinzwe umutekano, ariko ko bamwe muri bo bakomeretse. Ministri Compaore yasobanuye ko batatu mu barwanyi ba Jihad bakoze icyo gitero bahaguye.

Perezida wa Burkina Faso, Rock Marc Christian Kabore, watangiye kuyobora mu kwezi gushize, yasuye iyo hoteli kuri uyu wa gatandatu, avuga ko icyo gitero ari igikorwa cy'ubugwari.

Yasobanuye ko igihugu ke kitazaterwa ubwoba n'intagondwa za kiyisilamu, kandi yaboneyeho n'umwanya wo gushimira ingabo z'amahanga zafashije mu guhashya abateye iyo hoteli.

Umutwe wa al-Qaeda ushamikiye kuri AQIM wamaze gutangaza ko ari wo wagabye icyo gitero. Umuyobozi muri minisiteri y’ingabo y’Amerika, yatangaje ko ingabo z’Amerika ku mugabane w’Afurika zikomeje gukurikiranira hafi uko ibintu byifashe muri Burukina Faso.

Naho John Kirby umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga yavuze ko Leta zunze ubumwe z’Amerika yamaganye icyo gitero. Yongeyeho ko Ambasade y’Amerika ikomeje igikorwa cyo kubarura umubare w’abanyamerika bari muri Burkina Faso.

Hashize iminsi muri Burkina Faso havugwa ibibazo bya politiki n’umutekano muke kuva aho Blaise Compaore wayoboraga icyo gihugu akuriwe ku butegetsi mu kwezi cumi k’umwaka wa 2014. Mu kwa cyenda k’umwaka ushize, ingabo zirinda umukuru w’igihugu zagerageje gufata ubutegetsi ku ngufu.

Hagati aho, minisiteri y'umutekano ya Burukina Faso ivuga ko umudogiteri wo muri Otirishiya n'umugore we bashimutiwe mu gace ka Baraboule ka Burkina Faso, hafi y'umupaka n'igihugu cya Mali. Ntibirasobanuka niba ishimutwa ryabo rifitanye isano n'igitero cyo kuri Hotel Splendid.

.