Uruhare rw'Umuhuza ni Kaminuza mu Biganiro

Prezida Yoweri Museveni, umuhuza mu biganiro by'Abarundi

Kuri uyu wa gatatu tariki ya gatandatu nibwo ibiganiro bihuza Abarundi byagombaga kongera gusubukurwa I Arusha mu gihugu cya Tanzania. Ariko siko bimeze kuko guverinoma y'u Burundi yavuze ko itazitaba ibyo biganiro igihe cyose ibyo isaba bitarashirwa mu bikorwa.

Mu kiganiro yahaye Ijwi ry’Amerika, Minisrtiri w’Ububanyi n’amahanga w’Uburundi Alain Nyamitwe yavuze ko Uburundi bwanze kwitaba ibiganiro byagombaga gutangira uyumunsi kuko ngo iyo tariki umuhuza yayifashe atabagishije inama. Abatavuga rumwe na leta bo ibyo bakabyita amananiza no kudashaka kuganira ngo haboneke umuti ibibazo by'Uburundi.

Mu kiganiro Murisanga ku Ijwi ry’Amerika Dr. Anastase Gasana wabaye ministiri w’u Rwanda ushinzwe Ububanyi, n’amahanga mu Rwanda, nyuma akaza no guhagararira u Rwanda nka ambassaderi mu muryango w'abibumbye yasobanuye ingingo nkuru ziba zikwiye gukurikizwa n'umuhuza kugirango ibiganiro bigende neza.

Your browser doesn’t support HTML5

Ikiganiro na Dr Anastase Gasana