Amnesty: UBurundi Bugomba Kwakira Impuguke za ONU

Ikirango cya Amnesty International

Umuryango mpuzamahanga wita ku burenagnazira bwa muntu Amnesty International wavuze ko urugaga mpuzamahanga rugomba guhita rufata ibyemezo byo gukemura ikibazo cya politiki kiri mu Burundi, no gukora ku buryo uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa.

Amnesty International yavuze ko umwanzuro wo kohereza ikipi y’impuguke mpuzamahanga mu Burundi gukora iperereza , nyuma igasaba ko hafata ibyemezo ari intambwe ya mbere. Amnesty kandi yasabye ko hakwibandwa cyane ku bikorwa by’ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu. Amnesty ivuga koandi ko reta y’u Burundi igomba kwakaira iyo kipi y’impuguke nta kuyitinza.

Amnesty International, kimwe n’indi miryango mpuzamahanga yita ku burenganzira bwa muntu, yakunze kuburira abatuye isi ko, nta gikozwe mu maguru mashya, mu Burundi hashobora kwaduka intambara yashyamiranye abanyagihugu.