Ubudage Bwiteguye Kurwanya Daesh(ISIS)

Inteko ishinga amategeko y’Ubudage yemeje kohereza igisilikali cyabo gutera inkunga andi mahanga mu ntambara na Etat Islamique, cyangwa Daesh, muri Syria. Iyo nkunga irimo indege n’ubwato bya gisilikali n’intambara, n’abasilikali bagera ku gihumbi na 200. Indege z’intambara z’Ubudage ariko ntizizinjira mu rugaga rulimo Leta zunze ubumwe z’Amerika Ubwongereza, n’Ubufaransa, cyangwa se ngo zifatanye n’Uburusiya.