Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda umutwe wa Sena yatoye ijana ku ijana umushinga wo kuvugurura itegeko nshinga rikomorera Perezida Kagame kongera kwiyamamariza kuyobora u Rwanda.
Muri raporo yakozwe na komisiyo ya politiki n’imiyoborere y’uyu mutwe igaragaza ko ingingo ya 101 n’iy’172 zivuga ku birebana na manda za Perezida wa Repubulika bazigumishije uko zemejwe n’abadepite.
Itegeko nshinga ririho, ryakumiraga Prezida Kagame kongera kwiyamamariza indi manda, kuko iya kabiri ayoboye izarangira n’umwaka wa 2017.
Aramutse afashe icyemezo cyo kwiyamamaza, Perezida Kagame azaba yiyongereye ku rutonde rw’abakuru b’ibihugu by’Afurika bahinduye itegeko nshinga kugira ngo bagume k’ubutegetsi.
Your browser doesn’t support HTML5