Amerika ihamagarira Akarere Gushyigikira Ibiganiro by'Abarundi

Intumwa idasanzwe ya Leta Zunze ubumwe z'Amerika, mu karere k’ibiyaga bigari, Tom Perriello, ari mu ruzinduko mu gihugu cya Uganda. Uru ni uruzinduko rugamije guhamagarira ibihugu by’akarere gushyigikira ibiganiro by’Abarundi bitagira uwo biheza kandi nta mananiza abayeho.

Amakuru dukesha ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika Associated Press, avuga ko bwana Perriello ari muri Uganda kugirango aganire na Perezida Yoweri Museveni, ku buryo habaho gusubukura ibiganiro bihuza Abarundi. Ibi byemejewe na Okello Oryem wungilije ministri w’ububanyi n’amahanga wa Uganda.

Prezida Museveni yatowe n’abakuru b’ibihugu by’akarere k’Afurika y’Uburasirazuba kuba umuhuza mu bibazo bya politike biri mu Burundi. Hagati aho komiseri ukuriye akanama k’amahoro n’umutekano mu muryango w’Afurika yunze Ubumwe Ambassaderi Smail Chergui yatangarije I Addis Ababa mu gihugu cya Etiyopiya ko ibiganiro nyabyo bihuza Abarundi bikwiye kubera hanze y’igihugu cy’Uburundi kandi ntibiheze n’umwe.

Ibi kandi byanashimangiwe n’umwanzuro watowe na bose kuri uyu wa kane n’akanama k’amahoro n’umutekano k’umuryango w’abibumbye.