ONU Ivuga ko Uburundi Bugeze Mu Manga

Zeid Ra'ad Al Hussein

Umutegetsi mu rwego rwo hejuru mu muryango w’abibumbye, avuga ko u Burundi bushobora kugwa mu rugomo rukomeye, kandi ahamagarira inteko ishinzwe umutekano ku isi ya ONU, kugira icyo ikora ibintu bitaragera kure.

Mu ijambo yavuze ejo kuwa mbere, komiseri mukuru w’ ishimi ryita ku mpunzi, HCR, yavuze ko abantu byibura 240, bishwe mu Burundi, kuva habaye imyigaragambyo yamaganagaga guverinema mu kwezi kwa 4, kandi ko imirambo igenda ijugunywa ku mihanda hafi buri joro.

Zeid Ra’Ad Hussein yamaganira ahanini urwo rugomo kuri polise, ku bashinzwe umutekano, no ku rubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi, Imbonera kure, n’ubwo yibukije ko n’abashyigikiye guverinema bicwa.

Intumwa yihariye ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu karere k’ibiyaga bigari, Thomas Perriello, ari mu Burundi mu ruzinduko rw’iminsi ine. Mu itangazo rye ryo kuri uyu wa kabiri, yavuze ko Amerika, iremwa agatima n’uko hagaragaye ukwifata mu mpera z’icyumweru, nyuma y’icyumweru cy’amagambo ahembera urugomo.