Intumwa idasanzwe ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Thomas Perriello yerekeje mu gihugu cy’Uburundi no mu karere k’Ibiyaga bigari.
Mu Burundi bwana Perriello azagaragariza abategetsi baho impungege z’Amerika ku bijyanye n’ibibazo bya politike n’umutekano bikomeje muri icyo gihugu.
Azageza ku bayobozi kandi ubutumwa bwa leta zunze ubumwe z’Amerika bwamagana imvururu n’urugomo bikorwa na leta n’abatari muri leta.
Aho mu Burundi, azanagaragaza impungenge zigihugu cye ka mvugo zitari nziza zikoreshwa n’abategetsi b’Uburundi zishingiye ku minsi itanu ntarengwa yo gutanga ibirwanisho yatanzwe n’umukuru w’igihugu.
Aho I Bujumbura bwana Perriello azasaba abo bireba bose gushira imbere inzira y’ibiganiro kuko ngo niyo izageza Uburundi ku mahoro.
Itangazo dukesha aya makuru rikomeza rivuga ko leta zunze ubumwe z’Amerika zishyigikiye byimazeyo ibiganiro bihuza Abarundi bose biyobowe n’umukuru w’igihugu cya Uganda Yoweri Kaguta Museveni. Ibyo biganiro bishyigikiwe kandi n’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba kimwe n’umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe.
Iyo ntumwa yihariye y’Amerika izasura kandi Urwanda, Ubugande na Ethiopia mu rwego rwo kungurana ibitekerezo ku cyagarura amahoro n’ituze mu Burundi.
Iyo ntumwa izasoreza urugendo rwayo mu gihugu cy’Ubutaliyano aho izagirana ibiganiro nabayobozi ba kiliziya gatolika n’umuryango Sant’Egidio ku ruhare bagira mu kugarura amahoro mu karere.