Prezida w’Uburundi Pierre Nkurunziza yatanze italiki ntarengwa ya 7 y’ukwezi kwa 11 umwaka wa 2015 ngo atunze intwaro batabifitiye uburenganzira babe bazishyikirije abashinzwe umutekano.
Icyo gihe bagahabwa imbabazi kandi bazigishwa gukunda igihugu nta zindi nkurikizi. Ikiganiro Murisanga cyo kuri iyi taliki ya 6 cyibanze ku gikorwa cyo kwambura izo ntwaro abazitunze mu buryo bunyuranije n’amategeko.
Laurent Kabura umukuru wa komisiyo ishinzwe kambura intwaro abazitunze batabifitiye urushya yasubije ibibazo by’abakunzi b’ijwi rya Amerika barimo abafite impungenge z’uburyo kwambura intwaro bikorwa. Batanze n’ibitekerezo kubyo bumva byakorwa kandi basaba ko intwaro zamburwa abazifite bose batabifitiye uruhushya nta kurobanura.
Umva ikiganiro kirambuye, umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika yagiranye na bwana Laurent Kabura.
Your browser doesn’t support HTML5