Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, Amnesty International na Human Rights Watch, ikigo gishinzwe ibidukikije, n’igishinzwe iterambere muri Nigeria bivuga ko isosiyeti ya lisansi Shell, itasukuye ahantu hane hamenetse ibitoro, muri Delta du Niger nk’uko iyo sosiyeti yari yabyijeje.
Amnesty International, ivuga ko yabonye ibintu bigaragara hantu Shell yari yavuze ko yasukuye mu myaka ine ishize, hakiri umwanda.
Mark Dummett, akora ubushakashatsi ku bucuruzi n’uburenganzira bwa muntu mu muryango Amnesty.
Avuga ko hari n’aho ibitoro byamenetse, mu mwaka w’1970 kugeza ubu hatarasukurwa.
Mu hantu hane hamenetse ibitoro hakorewe ubushakashatsi, habiri ni mu ntara ya Ogoniland hamenetse ibitoro mu mwaka w’2008 no mu 2009.
Ku rubuga rwayo rwa interineti, Shell ivuga ko yasukuye ahantu hose, mu ntara ya Ogoniland, hari hatunzwe agatoki na ONU yagaragazaga ko handuye.
Mark Dummett ukora ubushakashatsi mu muryango Amnesty International, avuga ko abantu benshi badashobora gukora kubera ko ibitoro byasenye ibikorwa by’uburobyi, bikaba byaranangije imilima abaturage bahingagamo ibilibwa byo kubatunga.
Dummet yavuze ko Shell, atari yo yonyine yo kwamaganirwaho ikibazo cyo kuba ahamenetse ibitoro hatarasukuwe. Avuga ko hari n’ikibazo cy’amategeko ya Nigeria, ahana ibikorwa nk’ibyo byo gusukura ahamenetse ibitoro.