Gushakisha Imirambo mu Ndege y'Abarusiya Metrojet

Umuyobozi wungirije wa Sosiyete y'indege Metrojet

Imiryango y’Abarusiya yatangiye gushakisha abantu bayo mu mirambo y’abatikiriye mu mpanuka y’indege y’u Burusiya yaguye kuwa gatandatu mu gihugu cya Misiri.

Ibiro ntaramakuru the Associated Press, AP, bivuga ko imirambo 10 ya mbere, yamenyekanye. Umuvugizi wa ministeri ishinzwe Ibiza w’u Burusiya, yabwiye AP, ko imirambo yose hamwe 140, n’ibice by’umubiri birenga 100, yajyanywe i St.Petersburg, mu ndege ebyiri za guverinema kuwa mbere no kuri uyu wa kabiri.

Abagenzi bose 224, hamwe n’n’abaderevu n’abakira abagenzi mu ndege, bari muri Metrojet Airbus, A-321, batakaje ubuzima, ubwo iyo ndege yahanutse mu kirere cy’ikigobe cya Sinayi. Iyo mpanuka yabaye nyuma y’iminota hafi 20, imaze guhaguruka ku kibuga cy’indege cya Misiri. Ni mu mujyi wa Sharm el-Sehikh. Iyo ndege yari yerekeje I St.Petersburg.

Abanya-Ukraine 3, bari muri abo bahahitanywe n’iyo mpanuka. Kayiro na Moscow, ntibemera ibyo ishami ry’umutwe wa Etat Islamique ryigambye ko ryahanuye iyo ndege. Impuguke mu by’indege, n’iza gisilikare, zumvikanishije ko zitahamya ko abakoresha intagondwa zaba zifite misile, zabasha gukubita indege iri mu kirere muri metero 9,100.