Ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, bivuga ko umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi watumiye Perezida w’u Burundi Petero Nkurunziza kujya kubonana n’abategetsi b’uwo muryango. Bazavugana ku buryo ibibazo bya politiki u Burundi byakemurwa, bitashoboka inkunga byahaga u Burundi igahagarikwa.
Umutegetsi w’uwo muryango w’Uburayi yavuze ko ibiganiro bazagirana na Perezida Nkurunziza ari amahirwe ya nyuma abayobozi b’Abarundi bazaba bahawe, kugira ngo bakemure ibibazo byugarije igihugu.
Uburundi bushbora kuzatakaza inkunga y’igihugu cy’Ububiligi ingana na miliyoni 56 z’amadolari y’abanyamaerika. Kuri ubu, umuryango w’ubumwe bw’Uburayi wabaye ufatiriye imitungo y’Abarundi bane. Abo barimo abahoze cyangwa se abakiri abayobozi mu gihugu, kandi wafashe n’icyemezo cyo kutabaha impushya zo kugira igihugu kigize uwo muryango batembereramo.