Boko Haram Yahitanye Abantu 15 muri Nijeriya

Bombe y’Abiyahuzi yishe abantu cumi na batanu muri Nijeriya. Abiyahuzi bibasiye umujyi wo mu majyaruruguru ashyira uburasirazuba bwa Nijeriya kuri uyu wa gatatu taliki 7 y’ukwezi kwa 10 umwaka wa 2015 bica abantu 15.

Ibiro bishinzwe kurwanya ibiza muri Nijeriya bivuga ko abantu batatu baturikije ibisasu mu mujyi wa Damaturu muri leta ya Yobe.

Ababonye ibyabaye bavuga ko kimwe muri ibyo bitero byabaye mu gitondo kare kare cyabereye hafi y’umusigiti wari wuzuye abantu bari mu masengesho. Abo babyiboneye bavuga ko ikindi gisasu cyakubise inzu ikorerwamo ibikorwa by’iterambere.

Abantu babarirwa muri mirongo bajyanywe ku bitaro kubera ibikomere. Ntawari yavuga ko ariwe wari inyuma y’ibyo bitero cyakora abarwanyi b’umutwe wa Boko Haram bakajije umurego muri ako karere.

Kuri iki cyumweru, Boko Haram yigambye ko ari yo yagabye ibitero byo mu cyumweru gishize Abuja mu murwa mukuru wa Nijeriya. Ibyo bitero byahitanye abantu 15