Urugendo Papa Faransisiko yakoreye muri Leta zunze ubumwe z'Amerika rwahuruje abantu benshi bo mu nzego zinyuranye.
Mu mijyi itatu ikomeye, Washington, DC, New York na Philadelphia, Papa yasuye, yakiriwe n'abantu b'ingeri zose mu buryo budasanzwe kuboneka ku butaka bw'Amerika.
Si Abanyamerika kandi gusa, abakristu ndetse n'abashumba ba Kiliziya Gatolika hirya no hino kw'isi bitabiriye Kongre y'imiryango yabereye mu mujyi wa Philadelphia. Musenyeri Mbonyintege Samaragde wa Diyosezi ya Kagbayi mu Rwanda yari mu bepisikopi bo muri Afurika bitabiriye Kongre y'imiryango.
Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Eugenie Mukankusi wakurikirnaye uruzinduko rwa Papa, yabashije kubona Musenyeri Mbonyintege baragnaira, Papa amaze gufata indege asubiye i Vatican. Mu bibazo yamubajije, harimo uko yabonye uru ruzinduko.
Your browser doesn’t support HTML5