Papa Fransisiko yasabye abagize Kongre y’Amerika n’Abanyamerika gushyira ku ruhande ibibatandukanya no gukorera hamwe, bashyira imbere ubuvandimwe buhuza ikiremwa muntu.
Umuyobozi wa Kiliziya Gatolika kw'isi, Papa wa mbere ugejeje ijambo kuri Kongre y’Amerika yateranye yose, yakiriwe neza mu minota 50 yose yamaze ageza ijambo ku bagize Kongre.
Ijambo yatangarije mu ngoro Kongre y’Amerika ikoreramo, ryatangajwe mu gihugu cyose no mu mahanga, kandi n’abantu ibihumbi bari mu rubuga ruri hanze ya Kongre baribonaga kuri televiziyo nini zari zahazamuwe. . .
Mw’ijwi rituje ariko ritomoye neza, Papa Fransisiko yibukije abagize Kongre yAMerika inshingano zabo imbere y’abatuye isi. Yagize ari, amategeko mutora ni yo azafasha iki gihugu gutera imbere. Yongeraho ati, bityo muhamagariwe kurengera no no kwita ku cyubahiro cy’abaturage muhagarariye, muganisha ku byiza muhuriyeho, kuko iyo ni cyo politiki iba igamije.
Papa Fransisiko kandi yavuze no kuri bimwe mu bibazo bitavugwaho rumwe kw’isi no muri Amerika. Ibyo birimo ingorane impunzi zo mu burasirazuba bwo hagati zihura na byo, gukorera hamwe kugirango ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe kibonerwe umuti ndetse n’umuco kwireba no gukunda ibintu ku buryo bukabije uranga bamwe mu batuye isi.