Misiri: Ingabo Zishe Abanyamexique Batandatu

Farafra mu Misiri

Ingabo za Misiri zishe abamukerarugendo b’abanyamexique, biturutse kubibeshyaho. Abategetsi bo mu Misiri, bavuga ko itsinda ry’abamukerarugendo ryari ahantu habujijwe. Ubwo ni igihe ingabo zishinzwe umutekano zabarasagaho ku cyumweru, bakeka ko ari umutwe ukekwaho gukoresha iterabwoba. Hishwe abantu byibura 12, harimo abanyamexique babiri.

Ministri w’ububanyi n’amahanga wa Misiri, kuri uyu wa mbere yavuze ko, abasilikare n’abapolisi, bashakaga kwibasira abakoresha iterabwoba, bagendera mu modoka enye zisa, n’iz’abamukerarugendo. Abo bashinzwe umutekano bahise barasa kuri abo bamukerarugendo ku cyumweru, ahitwa Farafra, mu bice by’ubutayu mu burengerazuba bwa Misiri.

Abarusimbutse batandatu, babwiye ambasaderi wa Mexique, mu Misiri, ko imodoka barimo zagabweho igitero n’indege na kajugujugu.

Prezida wa Mexique, Enrique Pena Nieto, yasabye iperereza kuri iryo rasa, ryaguyemo n’abanyamisiri benshi.