ONU YahagurukiyeIkibazo cy'Abimukira Bajya mu Burayi

Komiseri mukuru w’ishami rya ONU ryita ku mpunzi HCR, Zeid Ra’ad al Hussein, aramagana uburyo umuryango mpuzamahanga wananiwe kugira icyo ukora kugira ngo urengere abanya Siriya ibihumbi amagana, n’impunzi ziva mu bindi bihugu zishakisha ubuhungiro ku mugabane w’Uburayi.

Komiseri mukuru wa HCR, yatangije inama y’ibyumweru bitatu, yo gusuzuma iki kibazo. Zeid Ra’ad al Hussein, yashimye Yordania, Libani, na Turkia mu burasirazuba bwo hagati, n’ubudage, hamwe na Sued mu ku mugabane w’ubulayi, kuba byarakiriye impunzi n’abimukira bari bakeneye kirengera. Yashimye miliyoni z’abaturage basanzwe, bakiriye abo bantu mu ngo zabo. Yamaganye icyo yise, umutima mubi w’abamwe mu bafata ibyemezo, kubiba mu baturage babo, umwuka wo kwanga impunzi n’abimukira.

Ku byerekeye, ibihugu byo muri Afrika hepfo y’ubutayu bwa Sahara, komiseri mukuru wa HCR, yumvikanishije impungenge zihari, ku bibera mu bihugu birindwi, Republika ya Centrafrika, Sudani, Sudani y’Epfo, Somalia, Mali, Eritrea n’u Burundi.