Urubyiruko rw'Abarundi barindwi nibo batoranyijwe kuzakurikirana amasomo muri za kaminuza z'itandukanye zo muri leta zunze ubumwe z'Amerika, muri gahunda yatangijwe na Prezida Barack Obama.
Iyo gahunda izwi nka Young African Leaders Inititiative YALI, iha amahirwe urubyiruko rugera kuri 500 guhugurwa mu byiciro bitandukanye, nyuma bakabona n'umwanya wo kuganira imbona nkubone na Prezida Obama.
Muri iyi minsi Ijwi ry'Amerika riraza kujya riganira nabamwe muri urwo rubyiruko rwagize amahirwe yo gutoranywa. Uyu munsi turahera ku murundukazi w'itwa Mireille Kayeye, akaba yarakunze gukurikira ibijyanye n'ubuzima bw'abagore n'urubyiruko mu Burundi. Mu kiganiro na Eddie Rwema, aratangira atwibwira.
Your browser doesn’t support HTML5