Mu rugendo arimo muri Aziya, umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Faransisiko yakiwe n'ikivunge cy'abantu muri Filipini. Filipini ni cyo gihugu cya Aziya gifite abakiristu gatulika benshi.
Ikivunge cy'abana b'abanyeshuri babyiniye Papa, acyururuka mu ndege asuhuzanya na perezida wa Filipini Benigno Aquino.Abantu ibihumbi bakoze imirongo ku mihanda yo mu murwa mukuru Manille, bakomera amashyi papa n'intumwa ayoboye.
Ari mu ndege ajya muri Filipini, Papa yabwiye abanyamakuru ko ashyigikiye ubwisanzure bwo kuvuga icyo umuntu ashaka, nk'uburenganzira bw'ibanze bwa muntu. Cyokora, yagize ati, "ntushobora guteza ubwega cyangwa gutuka ukwemera kw'abandi". Papa yatanze urugero kuri umwe mu bakorana na we, witwa Alberto Gaspari, utegura ingendo za Papa. Yagize ati, uyu Gaspari aramutse avuze ijambo rizira, ry'urukozasoni kuri mama we, ni ngombwa ko yaba yiteguye igipfunsi.
Mu rugendo rwe muri Filipini, Papa azakorana misa n'abaturage hanze ku cyumweru mu murwa mukuru Manille. Byitezwe ko abantu bagera kuri miliyoni esheshatu bazakurikira iyo misa. Papa azasura kandi akarere ka Tacloban, aho azabonana n'abakozweho n'imyuzure mu kwezi kwa 11 muri 3013.
Uru rugendo rwa Papa muri Filipini, igihugu gifite abakristu miliyoni 80, ni rwo rwa mbere nyuma y'uko Papa Yohani Pawulo wa Kabiri yahakoreye muri 1995.
Abategetsi ba Filipini bateguye abasilikari n'abapolisi ibihumbi 50 bo kwita ku mutekano wa Papa Faransisiko. Abandi ba Papa basuye Filipini mu bihe byashize bibasiwe n'abashaka kubica.