Ku itariki ya 20 z’ukwezi kwa kane, 1999, mu ishuli ryisumbuye: Columbine High School, riri mu mujyi wa Littleton muri Leta ya Colorado, habereye ubwicanyi bwibasiye abanyeshuri hapfamo 15. Ni bwo bwicanyi bukabije bwari bubereye mu ishuri mu mateka ya leta zunze ubumwe z'’Amerika.
Byari mbere ya saa sita, saa tanu n’iminota 19. Abanyeshuli Dylan Klebold , wari ufite imyaka 18 na Eric Harris wari ufite 17, baje bambaye amakote maremare. Ni yo bari bahishemo imbunda zabo, nyuma batangira kurasa abanyeshuli bari hanze y’ikigo cy’ishuli, mbere yo kwinjira imbere aho bakomereje ubwicanyi.
Nyuma y'iminota 17, I saa tanu na 35, Klebold na Harris bari bamaze kwica abanyeshuri 12, n’umwarimu umwe, kandi bakomerekeje abandi 23.
I saa sita zimaze kugera, harenzeho iminota mike gusa, abo bahungu b’ingimbi bihindukirijeho imbunda bakoreshaga bariyica.
Hari amakuru amwe yavuze ko bariya bahungu bagiye batoranya abo bicaga, abakomoka muri rubanda nyamuke, cyangwa se abakiristu.
Umunyeshulikazi, Cassie Bernall yaba yarabajijwe niba yemera Imana, ashubije ~Yego~ bahita bamurasa. Nyuma ababyeyi bamwanditseho igitabo bise “ YAVUZE YEGO”, kugirango berekane ko umukobwa wabo yahowe Imana. Ariko abakoraga iperereza baje kugaragaza ko bariya bicanyi barasaga uwo babonye nta kurobanura.
Bari bafite umujinya kubera ko gahunda yari yabapfubanye, kuko bari bateze ibisasu bikoreshejwe bomboni byagombaga guturikira aho abanyeshuli bafatira ifunguro, bityo bikicamo amajana, maze abarokotse basohoka biruka bakagwa mu menyo ya ba rubamba Harris na Klebold babategereje bakabamishamo urufaya rw’amasasu. Izo kabutindi zanze guturika, ni bwo binjije mu kigo maze batangira kwica.
Facebook Forum