Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika abashinzwe guteganya imihindukire y’ibihe baburiye abatuye ku nkengero za Louisiane ko hari inkubi y’umuyaga ivanze n’imvura yiswe Barry igenda isatira ikigobe cya Mexique.
Iyo nkubi itegerejwe mu ijoro ry’uyu wa gatanu cyangwa se ejo mu gitondo. Izaba ari nayo nkubi ya mbere igereze muri ako karere. Uyu munsi mu gitondo uwo muyaga wari mu birometero 155 mu magepfo y’uburazirazuba bw’aho uruzi rwa Mississipi rwinjiria mu nyanja. Wirukaga ku birometero 85 mu isaha, ariko byaje kugabanuka bigera kuri 7km mu isaha.
Abantu bagera ku bihiumbi 10 baturiye agace kegereye ikigobe bategetswe kwimuka. Prezida Donald Trump ejo yatangje Leta ya Louisiane iri mu bihe bidasanzwe.
Facebook Forum