Intumwa yihariye ya Leta zunze ubumwe z’Amerika mu ihembe ry’Afurika yihanangirije ingabo za Tigreya kudakomeza n’ibitero bigamije gufata umurwa mukuru w’igihugu Addis-Ababa.
Ibi Bwana Jeffrey Feltman, abivuze nyuma yuko ingabo z’intara ya Tigreyi zimaze kwigarurira uduce dutandukanye twayoborwaga n’ingabo z’igihugu mu ntara ya Amhara.
Mu kiganiro yagiriye mu kigo cya Leta zunze ubumwe z’Amerika cyita ku mahoro mu mujyi wa Washington, Feltman yavuze ko Leta zunze ubumwe z’Amerika idashyigikiye ibikorwa n’ibitero by’ingabo za TPLF byo kwinjira cyangwa kugota umujyi wa Addis Ababa.
Iyi ntumwa yavuzeko yiteguye gukora urugendo muri Etiyopiya mu rwego rwo kugerageza gusaba impande zombi gushyira imbere inzira y’ibiganiro. Yavuze ko kugeza ubu impande zombi zitaragaragaza ubushake bwo kuganira. Kuri we, inzira y’intambara nta kindi izafasha igihugu usibye kugicamo ibice.
Facebook Forum