Muri Leta zunze ubumwe z'Amerika, abagabo icumi babaye ba minisitiri b'ingabo z'igihugu bakiriho baramagana umugambi uwo ari wose waba ugamije gukoresha igisilikali ibya politiki byo kuvuguruza ibyavuye mu matora ya perezida wa Repubulika yo mu kwezi kwa 11 gushize.
Bakomoka mu mashyaka yombi, Abarepubulikani n'Abademokarate. Barimo babiri babaye ba minisitiri ba Perezida Trump, ari bo James Mattis weguye mu 2018, na Mark Esper, Trump yasezereye mu milimo ye mu kwezi kwa 11 gushize. Barimo kandi Dick Cheney, wigeze no kuba visi-perezida wa Repubulika imyaka umunani. Abandi ni William Perry, Donald Rumsfeld, William Cohen, Robert Gates, Leon Panetta, Chuck Hagel, na Ashton Carter.
Mu rwandiko bose bashyizeho umukono, barutangaza mu kinyamakuru The Washington Post, baravuga ko igihe cyo gukemanga ibyavuye mu matora y'umukuru w'igihugu cyarangiye. Bati: "Gushaka gukoresha igisilikali mu makimbirane yakurikiye amatora byagusha igihugu mu kaga gakomeye, kandi binyuranyije n'itegeko nshinga n'andi mategeko. Umuyobozi w'umusivili cyangwa w'umusilikali wategeka ingabo z'igihugu kujya mu makimbirane ya politiki cyangwa umusilikali wayinjiramo yabiryozwa, birimo no kujyanwa mu nkiko mpanabyaha, kubera ingaruka z'ibikorwa bye kuri Repubulika yacu."
Kugeza n'ubu, Perezida Trump aracyavuga ko ari we watsinze amatora yo mu kwa 11 gushize. Ibirego byose yatanze mu nkiko, avuga ko yibwe amajwi, ntacyo byatanze. Ibitangazamakuru byo muri Amerika biherutse gutangaza ko yaba yaratekereje gushyiraho amategeko yo mu bihe by'intambara no gutegeka igisilikali kujya gusubirishamo amatora muri leta zose yatsinzwemo.
Ariko abasilikali bakuru, barimo ku isonga umugaba mukuru wabo, General Mark Milley, bavuze ku mugaragaro ko igisilikali kidafite uruhare na ruto mu byo gukemura aya makimbirane. Bashimangira ko batabogamiye ku mutegetsi runaka cyangwa ishyaka iryo ari ryo ryose, ahubwo ko barahiriye kurengera itegeko nshinga.
Inteko ishinga amategeko, imitwe yose iteranye, izahura ejobundi kuwa gatatu kugirango ibarure amajwi yavuye muri Koleji y'Abatora, maze itangaze burundu uwatorewe kuzayobora Leta zunze ubumwe z'Amerika muri iyi myaka ine iri imbere. Joe Biden afite amajwi 306 kuri 232 ya Donald Trump.
Facebook Forum