Uko wahagera

N'Abarokotse Jenoside Barashinjura Kabirima


Abatangabuhamya batanu barimo bane bo mu karere ka Nyaruguru Bwana Jean Damasce Kabirima avukamo ni bo batambutse imbere y’umucamanza bamushinjura ibyaha bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu ubushinjacyaha bumurega.

Abo ni Bwana Jean Baptiste Kayiranga wo mu mujyi wa Kigali. Yavuze ko ubwo Jenoside yatangiraga ku itariki ya 06/04/94 yari umukozi w’umuryango utabara imbabare Croix Rouge. Uyu mutangabuhamya yavuze ko hagati ya 23-24 z’ukwa Kane yabonye Bwana Kabirima mu mujyi wa Kigali ari kwa mukuru we wari umusirikare ari na ho ahera yemeza ko yamumenyeye.

Angelibert Nkusi ni umusaza warokotse jenoside wabaye uwa kabiri mu gushinjura Bwana Kabirima. Yumvikanye yikoma abana be Desire Mazimpaka na Mukazera ko bashinje Kabirima ibyaha bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu bamubeshyera.

Mukobwa we Mukazera ngo yashinje Kabirima ko yamufashe ku ngufu, musaza we Mazimpaka na we ngo amushinja ko yari mu gitero cyamuhiganaga n’abandi batutsi I Bunge.

Uyu mutangabuhamya byose yabitsembeye umucamanza maze avuga ko jenoside itangiye iwabo yahunganye n’abana be mu Burundi mu magambo yabwiye umucamanza ati “ Abana banjye narabahungishije ntawakomeretse nta n’uwigeze akubitwa n’inkoni”. Avuga ko yumvaga ko jenoside yatangiye Kabirima ari umunyeshuli.

Naho Bwana Vincent Nzirabatinyi we ni umutangabuhamya wemera uruhare yagize muri Jenoside yanasabiye imbabazi.

Yabwiye umucamanza ko mu byaha byose yakoze ntaho yigeze ahurira na Kabirima nk’uko babimurega. Nawe avuga ko yari azi ko Kabirima yari ku masomo ubwo jenoside yabaga. Yemera ko yongeye kumubona mu kwezi kwa Gatandatu bahunga.

Uyu mutangabuhamya yemera ko inkiko zigeze kumuhanana na bagenzi be bafungwa amezi atandatu zibahamije kubeshya mu makuru batangaga kuri Kabirima.

Francois Bihoyiki ni undi mutangabuhamya warokotse jenoside na we ushinjura Kabirima. Yabwiye umucamanza ko Kabirima avugwa mu bagize uruhare mu rufu rw’abavandimwe be barimo Se, umwana we na mushiki we ariko agakomeza gushimangira ko babeshyera uregwa.

Uyu wemeza ko na we yahungiye I Burundi avuga ko igitero cyishe Se yakibonye ariko nta Kabirima warimo.

Bihoyiki wemera ko yanabayeho Visi Prezida wa Gacaca mu kagari ka Bunge ashimangira ko iyo kabirima aba yaragize uruhare mu mfu z’abavandimwe be yaribumukurikirane mu nkiko nk’uko yabigenje ku bandi. Yavuze ko mu ikusanyamakuru yari ahagarariye ryarinze rirangira ntawe ugarutse kuri Kabirima.

Stefano Ndahunga ni we wasoreje abandi batangabuhamya kuri iki cyiciro. Uyu musaza na we warokotse jenoside aturanye neza neza na Kabirima nk’uko yabibwiye urukiko. Uyu na we yabayeho inyangamugayo ya gacaca.

Yabwiye urukiko ko yakunze guhatirwa n’abantu atasobanuye mu gutanga amakuru atari yo muri gacaca. Nk’aho avuga ko bamusabaga kwemeza ko mushiki we yiciwe muri Komini Nyakizu mu gihe we ashimangira ko yiciwe Kigembe ari na we aho bari bahungiye. Na we yemeje ko Jenoside yatangiye Nyakizu Kabirima adahari kuko yari ku ishuli ko yagaragaye I Bunge ku kwezi kwa Gatandatu 94. Yumvikanye avuga ko ibirego Kabirima aburana bishingiye ku makimbirane yo mu miryango kubera amasambu. Ni ibibazo avuga ko bimaze imyaka 34.

Ku baburanyi bombi hakunze kugaragara ibibazo bike bahataga abatangabuhamya bashinjura uwiregura.

Bwana Kabirima uregwa ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu mu Rwanda muri 94 ibyangombwa bimuranga Ijwi ry’Amerika yabonye bigaragaza ko Jenoside yabaye afite imyaka 20 yiga muri Seminaire nto ya Karubanda I Butare.

Amatariki Jenoside yatangiriyeho anaregwaho ibikorwa, Kabirima avuga ko yari mu mujyi wa Kigali yasuye mukuru we wari umusirikare. Avuga ko nyuma yahavuye anyura iwabo I Bunge ahunga akomeza muri yari Zaire.

Aho na ho avuga ko atahatinze ahita ahungira muri Kenya ari na ho yaje gukomereza amasomo ye muri Semineri Nkuru nyuma ajya I Roma ari na ho yakuye Doctorat muri Philosophie cyangwa ityazabwenge. Yabaye umwalimu muri Kaminuza muri Kenya aho yigisha Philosophy n’ayandi.

Ibyangombwa bya Kabirima muri Kenya bigaragaza ko yari muri Diaspora nyarwanda mbere y’uko atabwa muri yombi. Yafashwe mu 2011 ubwo yari yaje I Kigali mu nama y’igihugu y’umushyikirano iba buri mwaka.

Ku isonga yaburanishijwe n’inkiko gacaca za Bunge mu 2011 zimugira umwere ahita asubira ku kazi muri Kenya. Habayeho gusubirishamo urubanza bikozwe n’inteko ya Kibeho. Yareze Kabirima ibyaha by’ubwicanyi, gusambanya abo mu bwoko bw’abatutsi no kujya mu bitero. Iyo mu 2012 yamuhanishije igihano cyo gufungwa imyaka 19.

Kabirima yajuririye ibihano. Inteko ya Kanombe B yaturutse I Kigali iramuburanisha. Me Pascal Munyemana umwunganira avuga ko ibyakozwe n’iyo nteko bidakwiye. Aravuga ko aho kuguma ku byaha bajuririye by’ubusambayi, ubwicanyi no kujya mu bitero, iyo nteko yahimbye ibindi bishya.

Ni ibyaha byo gushishikariza umugambi w’ubwicanyi bw’abana b’abatutsi bo mu murenge wa Rusenge I Nyaruguru, gukora urutonde rw’abatutsi bagomba kwicwa, kugenzura no kuyobora jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu. Inteko Kanombe B yahanishije Kabirima igihano cy’igifungo cya burundu y’umwihariko.

Uruhande rwe rwajuririye ibihano mu rukiko rwisumbuye rwa Nyamagabe. Umucamanza i Nyamagabe mu 2014 yamanutse aho bikekwa ko ibyaha byabereye maze atesha agaciro ibyakozwe n’inteko Kanombe B. Ategeka ko bwana Kabirima ahita afungurwa urubanza rukimara gusomwa.

Umunsi n’isaha yagombaga gusohoka mu munyururu Kabirima avuga ko yahuye n’igipapuro kimutegeka guhita abusubiramo.

Hari amakuru ko abacamanza babiri bari bamugize umwere i Nyamagabe bahise birukanwa mu kazi hanashyirwaho indi nteko iburanisha Kabirima maze ishimangira igihano cy’igifungob cya Burundu y’umwihariko.

Iburanisha rizakomeza ku itariki ya 10 z’ukwezi kwa Cumi uyu mwaka bumva abatangabuhamya bamushinja.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG