Uko wahagera

UNICEF: Abana 1100 Bari mu Bigo Bifungirwamo Abimukira muri Libiya


Ishami rya ONU ryita ku bana UNICEF, rivuga ko muri iki cyumweru abayobozi ba Libiya babonye abana 125 ku nkombe z’inyanja ya Mediterane. Abo bana barahunga intambara, n' ubukene banyuze mu nzira y’amazi berekeza ku mugabane w’uburayi, barimo 114 badafite ubaherekeje nk’uko itangazo rya UNICEF ribivuga.

UNICEF ikomeza ivuga ko abenshi muri abo batabawe, boherejwe mu bigo bifungiyemo abantu bacucikiranye kandi ko babayeho mu buryo butoroshye. Nta mazi ahagije, hakiyongeraho n’ikibazo cya serivizi z’ubuzima nkeya. Iryo tangazo rivuga ko abana 1,100 bari muri ibyo bigo.

UNICEF isaba abayobozi ba Libiya kwihutira kurekura abana bose no kureka gufunga abimukira. Inavuga ko inyanjya ya Mediterane imaze kugwamo abantu benshi, kandi ko ari yo nzira igoye ku bimukira kw’isi. Yongeraho ko abimukira byibura 350 bapfuye, harimo abana n’abagore barohamye cyangwa bakaburirwa irengero mu nyanja ya Mediterane, kuva mu kwezi kwa mbere.

Mu cyumweru gishize, abimukira 130 berekezaga ku mugabane w’Uburayi baburiwe irengero ku nkombe za Libiya muri Mediterane, barohamye mu bwato. Ni yo mpanuka yatwaye ubuzima bw’abantu benshi aho mu nyanja, kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG