Raporo nshya y'umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda igaragaza ko inzego z’abikorera n’ishami rya polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda biza ku isonga mu zo ruswa yiyongereye cyane kurusha izindi uyu mwaka wa 2021.
Uyu muryango wagaragaje ko inzego z’abikorera zagarawemo na ruswa iri ku kigero cya 20.4 ku ijana, naho ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda rigaragaramo ruswa ku kigero cya 15,2 ku ijana ivuye kuri 12 yari iriho mu 2020.
Inzego z’ibanze nazo zaje mu myanya ya mbere mu byiciro byagaragayemo ruswa, aho yageze ku 10.1 ku ijana.
Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika i Kigali mu Rwanda, Assumpta Kaboyi yakurikiranye iyi nkuru, ni byo abagezaho mu buryo burambuye.
Facebook Forum