Umunyeshuli w’Umurundi wigaga muri Maroc muri Kaminuza iri mu mujyi wa Marrakesh yitabye Imana ku buryo butunguranye. Ambassade y’Uburundi yatangaje ko yamenyeshejwe ko Elisee Akimana yiyahuye.
Ibaruwa yandikiwe minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Uburundi, yashyizweho umukono na Charges d’affaires, Raymond Nizigiyimana iravuga ko Elysee Akimana wigaga muri Kaninuza ya ENSA-Marrakech yitabye Imana yihahuye mu ijoro ryo ku wa 22 rishyira kuya 23 z’uku kwezi.
Yandika ko yabibwiye n’umubyeshuli wiganaga na Nyakwigendera. Umwe mu barangije muri iyo Kaminuza atashimye ko amajwi yiwe atangazwa yabwiye Ijwi ry'Amerika ko yatunguwe n’urupfu rwe.
Ambassade y’u Burundi i Rabat muri Maroc yemeye kuzogira ico ivuze mu minsi iri imbere.
Muri Maroc hari abanyeshuli bagera ku bihumbi 16 bakomoka mu bihugu 20 by’Afurika, birimo Uburundi buhafite abanyeshuli barenga ijana.
Inkuru yateguwe n'umumenyeshamakuru w'Ijwi ry'Amerika i Londres mu Bwongereza, Venuste Nshimiyimana
Facebook Forum